Siporo

Buteera Andrew yazaniye APR FC igikombe, Niyigena Clement aca amarenga yo gutandukana nayo

Buteera Andrew yazaniye APR FC igikombe, Niyigena Clement aca amarenga yo gutandukana nayo

Nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-0, APR FC yashyikrijwe igikombe cya Shampiyona ya 2025-26 kiba icya 7 yegukanye yikurikiranya.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 ni bwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ’BK Pro-League’ yashyizweho akadomo APR FC yakira Gicumbi FC.

Ni umukino yagiye gukina n’ubundi yaramaze kwegukana igikombe cya Shampiyona cya ’BK Pro National League’ ihize amakipe yo mu Rwanda aho yabaye iya kabiri inyuma ya Al Hilal SC yo muri Sudani yabaye iya mbere.

APR FC yaje gushimangira umwanya wa kabiri itsinda Gicumbi FC bibiri ku busa bya William Togui Mel na Cheikh Djibril Ouattara wahise wuzuza ibitego 18 ahita anatwara igihembo cya rutahizamu watsinze ibitego byinshi aho yari ahanganye na Mbonyumwami Taiba wa Marines FC ufite 17.

Nyuma y’uyu mukino, myugariro wayo Niyigena Clement yasezeye abafana asa n’uca amarenga ko atazakomezanya na APR FC umwaka utaha.

APR FC ikaba yashyikirijwe iki gikombe kikaba cyasohowe na Buteera Andrew wakiniye iyi kipe akanayibera kapiteni.

Nyuma yo gushyikirizwa Igikombe cya Shampiyona, Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yahise yerekeza mu myanya y’icyubahiro, akijyanira Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari Chairman w’Icyubahiro w’iyi kipe.

Hari kandi Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi na Maj Gen Alex Kagame, Umugaba

Al Hilal SC ni yo yasoje imbere n’amanota 75, mu gihe APR FC ya kabiri yasoje n’amanota 68. Uyu mwaka w’imikino kandi ukaba usize AS Muhanga na Rutsiro FC zimanutse mu cyiciro cya kabiri.

Cheikh Djibril Ouattara yasoje ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi
Buteera Andrew ni wewazanye igikombe
Ubwo Niyomugabo Claude yashyikirizwaga igikombe
Igikombe gushyikirizwa Umugaba mukuru w'Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Niyomugabo Claude asuhuza CDS
APR FC imanika igikombe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top