Siporo

Byishimo Valua na Niyo David ntabwo bazakina umukino w’Amavubi na Sudani

Byishimo Valua na Niyo David ntabwo bazakina umukino w’Amavubi na Sudani

Mu gihe ejo ku wa Gatatu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 azakina na Sudani mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri umwaka utaha, ntabwo azaba afite abakinnyi babiri yari yahamagaye, Niyo David na Byishimo Valua.

Byishimo Valua usanzwe ukinira Plice FC yo mu Rwanda, ntabwo yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu kubera ko yagize ikibazo cy’uburwayi, n’umukino wo kwishyura ntabwo azawukina.

Niyo David ukinira Veres Rivne mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, ntazakina umukino ubanza Amavubi U23 azakinamo na Sudani ejo ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026 kuri Kigali Pele Stadium kubera ko yabuze visa ndetse biranagoye ko yazakina n’umukino wo kwishyura.

Kubera ibibazo by’intambara ikomeje kubera muri Ukraine, uyu mukinnyi w’Umunyarwanda, Niyo yagombaga kunyura muri Moldova na Bus, akahafatira indege imuzana i Kigali anyuze i Doha.

Hajemo ibibazo kubera ko ikipe ye kuko itarabasha kumubonera Visa imwinjiza muri Moldova ngo ahafatire indege iza i Kigali.

Iki kikaba ari ikibazo ku mutoza Eric Nshimiyimana kuko aba ni bamwe mu bakinnyi umuntu yanafata nk’inkingi za mwamba muri iyi kipe by’umwihariko Niyo David, kubabura bishobora kumwicira imibare.

Niyo David yabuze ibyangombwa
Byishimo Valua ararwaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top