Cristiano Ronaldo yavuze ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Portugal ari uko umutoza, Jorge Jesus atigeze yubaha isezerano bagiranye.
Tariki ya 30 Nzeri 2026, Cristiano Ronaldo yavuye mu mwiherero wa Portugal yiteguraga Denmark muri UEFA Nations League, avuga ko azavuga ukuri ku mpamvu yabimuteye nyuma.
Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Cristiano Ronaldo yavuze ko byose byatewe n’umutoza Jorge Jesus utarubashye amasezerano bagiranye.
Yavuze ko nk’uko yabisezeranyije agomba kuvuga icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Portugal.
Yavuze ko ubwo Igikombe cy’Isi cya 2026 cyarangiraga yari yateguye ibaruwa yagombaya kugeza ku baturage ba Portugal asezera mu ikipe y’igihugu. Ubwo bari mu ndege basubira muri Portugal bavuye muri Amerika, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal yamusabye anamwingiga amusaba ko yakongera akabitekerezaho kuko bakimukeneye.
Yavuze ko yahise anamusaba igitekerezo kuri Jorge Jesus ku kuba yaba umutoza wa Portugal undi amubwira ko kuri we abona yaba amahitamo meza, ari nayo mpamvu yamwishimiye agizwe umutoza.
Yakomeje avuga ko mu minsi mike yakiriye ubutimire bwa Jorge Jesus amusaba ko bahura, bahuriye muri Cidicade de Futebol (muri Portugal) hari mu mpera z’ibiruhuko bye aho ikipe ye ya Al Nassr yakoreye umwiherero.
Yavuze ko umutoza yamubwiye ko "ndakubara mu mushinga wanjye. Yambwiye ko nakina umukino wa mbere n’uwa kane (muri UEFA NationsLeague)."
Nibwo yahise amubwira ko atazajyana n’ikipe muri Norway na Denmark ariko Cristiano amubwira ko kuri we bidashoboka kuko nubwo atazakina ari kapiteni, gusagara hari indi sura byatanga, Jorge Jesus arabyemera. Ibyo biganiro byitabiriwe na Simãp Coutinho, Sporting Director wa Al Nassr.
Yakomeje avuga ko mbere y’uko umwiherero utangira, umutoza yamusabye ibindi biganiro, byarabaye kandi bigenda neza. Umukino wa Wales warabaye arasimbuzwa ariko nta kibazo yabigizeho.
Yavuze ko yatunguwe "mbere y’umunsi umwe ngo dukine na Norway, turimo gufata amafunguro ya saa sita umutoza wungirije yaraje ambwira ko umutoza mukuru anshaka. Natunguwe no kumva ambaza niba niba niteguye gukina iminota 30, ntabwo byari muri gahunda zanjye kuko nari nzi ko nzakina umukino wa kane. Namubwiye yego, arambwira ngo nitegure."
Yakomeje avuga ko ibyabaye buri umwe wese yabibonye kuko yitoje kuva mu karuhuko k’igice cya mbere ariko ntiyigeze akinishwa.
Kuba bari batsinze yifuje ko byarangirira aho, gusa kuba ataragiye gusuhuza abafana arabisabira imbabazi ko bitari bikwiye kubaho.
Nyuma y’amasaha 48, Cristiano Ronaldo yagiranye inama n’umutoza ndetse na Simăo Coutinho nk’uko yari ahari mu ntangiriro, bemeranya ko mu kiganiro n’itangazamakuru ari buze kuvuga ukuri.
Yagombaga kuvuga ko atigeze asaba gukina umunota uwo ari wo wose kandi ko "byari amakosa kunshyushya abizi ko ntari bukine bikaba bitazasubira."
Inama yarangiye umutoza amusabye ko bahoberana, ko ari bubivuge mu kiganiro n’itangazamakuru ko atazakina na Denmark ariko ashobora gukina umukino wa Norway mu rugo.
Cristiano yakomeje avuga ko ibyo yasabaga bitarenze ukurii byari ibintu umunani gusa.
Icya mbere kwari ukuvuga ko Jorge Jesus ubwe ari we wasabye Cristiano guhamagarwa akaba yakoreshwa muri iyi mikino. Ko azi uburyo abayeho akunda ikipe y’igihugu n’uburyo yayitangiye mu myaka 24 iheruka.
Icya gatatu kuba ibyo yamusabye yarabyemeye. Icya kane kuba atarigeze yibaza ku mahitamo ye kandi akaba yarabaye intagarugero.
Icya gatanu kuba umukino wa Norway utari muri gahunda ahubwo kuba yaratekereje ko yagaruye imbaraga z’umubiri akamusa kumukoresha Cristiano akabyemera. Icya gatandatu kuba yaratumye umukinnyi uri ku rwego rwa Pelé na Maradona yishyushya ntamukoresha, ko iyo biba uyu munsi atari kubikora.
Mu gusoza yagomaba kuvuga ko akeneye Cristiano wese nk’uko yari amwizereyemo muri Al Nassr ariko bimeze n’ubu.
Yari gusoza avuga ko kutajya gusuhuza abafana, umukinnyi umaze gukinira Portugal imikino irenga 230 adakwiye kwigishwa ibyo gukunda Portugal kuko ari umukinnyi wasinye ku myambaro myinshi y’abafana, wafashe amafoto menshi n’abafana rero byatewe n’umujinya kandi ko buri muntu agira kamere, rero bareke gushakira ikibazo aho kitari.
Muri ibyo byose ngo nta na kimwe umutoza yavuze, nta mbabazi yamusabye. Ngo ni inshuro ya kabiri byari bibaye.
Yakomeje agira ati "Nahisemo kuva mu mwiherero ntategereje ko hari irindi sezerano ritubahirizwa. Kuri njye ukuri ni ikintu cy’ingenzi mu mubano w’abantu. Utitaye uko byambabaza, mbwira ukuri."
Yashimangiye ko ikiganiro yagiranye n’umutoza ndetse na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal mu gitondo mbere y’uko habaho ikiganiro n’itangazamakuru, bahamya ko yababwiye ko mu gihe bumva batamukeneye bamubwira akagenda.
Yakomeje agira ati " Ndabyibuka nk’ibyabaye uyu munsi bampakaniye. Ko umwanya wanjye ari mu ikipey’igihugu."
Cristiano Ronaldo avuga ko mu myaka 25 amaze mu ikipe y’igihugu atigeze yivanga mu mahitamo cyangwa ibyemezo by’umutoza, byamushimisha cyangwa byamubabaza.
Ati "nubaha ibyemezo byabo ariko iyo barenze ku ijambo ryabo kuri njye, mba meze nk’aho umwanya wanjye udahari."
Yasabye imbabazi abakinnyi bagenzi be ko nubwo umutoza yerenze ku ijambo atari kubasiga ariko na none yasanze kuhaguma byari guteza umwuka mubi kurushaho, anasaba imbabazi Abanya-Portugal.
Yavuze ko igikorwa yakoze kizigwaho akanabihanirwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal. Ngo si umukinnyi uwo ari we wese ahubwo ni kapiteni.
Asoza ibaruwa we yavuze ko yumvise hari abavuga ko hakabaye harabaye umukino wo kumusezera ariko icyo yize mu buzima "Kugenda ushonje udafite icyo kurya, nta muntu bituma agira icyo aha undi."
Yasezeranyije abakunzi be n’abafana ko icyo gihe kizabaho cyo kumusezeraho.
Yavuze ko iyo bigeze ku ikipe y’igihugu biba ibindi bindi kuko yibuka "umunsi bampa inkuru y’urupfu rwa papa nari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, nahisemo kuhaguma kugeza ku mukino ukurikiyeyo. Nabikoreye igihugu cyanjye, ntabwo nabikorera indi kipe iyo ari yo yose."
Mu gihe azaba ameze, akina mu ikipe ye, atsinda ibitego yiteguye kuzakorera igihugu cye.

Ibitekerezo