Siporo

Djibril Ouattara yashimiye abakunzi ba APR FC agira icyo abasaba

Djibril Ouattara yashimiye abakunzi ba APR FC agira icyo abasaba

Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yashimiye abakunzi b’iyi kipe ukuntu baza kubashyigikira nubwo rimwe na rimwe babatenguha.

Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 baraye banganyijemo na Police FC 1-1.

Igitego kimwe rukumbi cya APR FC kikaba cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku munota wa 67.

Nyuma y’uyu mukino, Ouattara akaba yashimiye abakunzi ba APR FC uburyo baza kubashyigikira ari benshi.

Ati "Abakunzi ba APR FC icyo nababwira ni ukubashimira uburyo bahorana natwe umunsi ku munsi baje kudushyigikira, ni byiza."

Yakomeje abasaba ko no mu mikino iri imbere bakomeze kwitanga kuko babakeneye cyane.

Ati "Bakomeze baze kudushyigikira no mu mikino iri imbere uhereye kuri Kiyovu Sports kuko nibwo tubakeneye cyane."

Ouattara ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abafana nubwo muri iyi minsi abakunzi ba APR FC batari mu rukundo n’abakinnyi babo kubera uburyo barimo kwitwara batabona intsinzi.

Djibril Ouattara yashimiye abakunzi b'iyi kipe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Twubahimana Maurice
    Ku wa 21-02-2026

    Apr yanjye nkunda nzahora nkukunda watsinda watsindwa nguhoza kumutima Kandi nshimiye abayobozi abakinnyi nabafana bose uburyo dufatanya gushigikira ikipe yacu gusa iBurera perezida wabafana na Apr azadusure turamukumbuye

  • Twubahimana Maurice
    Ku wa 21-02-2026

    Apr iri kutubabaza Kandi tuyikunda ariko ntakibazo tuzayigwa inyuma

IZASOMWE CYANE

To Top