Imyidagaduro

Gatanya ya Kimenyi Yves na Muyango yarabaye

Gatanya ya Kimenyi Yves na Muyango yarabaye

Mu gihe inkuru ku mbuga nkoranyambaga zabaye nyinshi ko Kimenyi Yves na Muyango bashobora kwiyunga, amakuru avuga ko aba bombi bamaze gutandukana byemewe n’amategeko.

Nyuma y’uko muri Mutarama 2024 basezeranye imbere y’amategeko, nyuma hatangiye kuvugwa umwuka mubi hagati y’aba bombi kugeza ubwo bari batakibana.

Ku wa 14 Kanama 2026 nibwo bagaragaye mu Rukiko rwa Gasabo bagiye kuburana kuri gatanya.

Icyemezo kuri iki kirego cyemeje ko Muyango Claudine wasabaga ubutane na Kimenyi Yves cyemejwe hashingiwe ku bwumvikane impande zombi zagiranye.

Urukiko rwashingiye ku ngingo ya 258, igika cya kabiri, y’Itegeko nimero 71/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga abantu n’umuryango, iteganya ko ubutane bwasabwe n’umwe mu bashyingiranywe bushobora guhinduka ubutane bwumvikanyweho, igihe undi yemeye ko ikirego gifite ishingiro.

Mu mwanzuro warwo, Urukiko rwemeje ko ishyingirwa rya Uwase Muyango na Kimenyi Yves ryari ryarabaye ku wa 6 Mutarama 2024 imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’Umurenge wa Nyarugenge, risheshwe.

Rwanategetse ko iki cyemezo gishyikirizwa Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ishyingirwa ryabereye kugira ngo byandikwe mu bitabo by’irangamimerere ko aba bombi batandukanye.

Ikindi cyagarutsweho muri iki cyemezo ni uko kitajuririrwa, bivuze ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko ari cyo kigenderwaho mu bijyanye n’iseswa ry’ishyingirwa ryabo.

Kimenyi Yves na Muyango baratandukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top