Siporo

Haringingo yavuye imuzi icyatumye Kwizera Olivier akurwa mu bagombaga gukina na Gorilla FC

Haringingo yavuye imuzi icyatumye Kwizera Olivier akurwa mu bagombaga gukina na Gorilla FC

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko impamvu yatumye Kwizera Olivier adakina umukino wa Gorilla FC yagize ikibazo cy’iryinyo.

Hari mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona aho baraye banganyije na Gorilla FC 1-1.

Ni umukino umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports, Kwizera Olivier bitunguranye yakuwe mu bakinnyi bakinnye uyu mukino ku munota wa nyuma.

Haringingo Francis yavuze ko nta mahitamo yari afite kuko Kwizera Olivier yagize ikibazo cy’iryinyo, bajya kurihoma ariko akaba yari ataramera neza.

Ati "Olivier Kwizera yagize ikibazo cy’iryinyo, turi mu mwiherero ejo bagiye kurihoma, ntiyaryama neza tugeze hano biranga biba ngombwa ko dushyiramo undi mukinnyi, nta kindi twari gukora."

Ni umukino yakinnye adafite kandi abakinnyi nka Ndikumana Asman, Youssou Diagne kubera imvune, Aziz Bassane na Yannick Bangala bahanwe.

Kwizera Olivier yarwaye iryinyo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top