Siporo

Ibisabwa umukunzi wa Rayon Sports wifuza kuyiherekeza Mozambique

Ibisabwa umukunzi wa Rayon Sports wifuza kuyiherekeza Mozambique

Rayon Sports yamaze gushyira hanze ibisabwa kugira ngo umukunzi w’iyi kipe wifuza kuyiherekeza muri Mozambique gukina na Black Bulls.

Rayon Sports izakina na Black Bulls mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup aho umukino ubanza uzabera i Kigali tariki ya 17 Ukwakira 2026.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Mozambique tariki ya 24 Ukwakira 2026, akaba ari ho yasabye abakunzi bayo kuzayiherekeza.

Bamenyeshejwe ko bazagenda na RwandAir aho bazahaguruka tariki ya 21 Ukwakira 2026, umukino ube tariki ya 24/10/2026 ni mu gihe bazagaruka tariki ya 25 Ukwakira 2026.

Basabye ko abifuza guherekeza ikipe bakora ’Booking’ y’urugendo kugira ngo gahunda zabo zihuzwe n’iz’ikipe ya Rayon Sports bazagendere hamwe.

Abakunzi ba Rayon Sports bifuza kuyiherekeza babwiwe ibisabwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top