Siporo

Ishimwe Christian yasinye muri Maroc ahita atangira akazi

Ishimwe Christian yasinye muri Maroc ahita atangira akazi

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Ishimwe Christian yamaze gusinyira amasezerano y’umwaka umwe muri Zemamra Renaissance yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc.

Christian winjiye muri Police FC avuye muri APR FC mu mpera Kamena 2024, yahagurutse mu Rwanda saa munani z’ijoro zo ku wa 1 Kanama yerekeza muri Maroc.

Ishimwe Christian akaba yari agiye gukora ikizamu cy’ubuzima aho yagitsinze ndetse anahita anasinya.

Ejo hashize ku wa Kane tarki ya 8 Kanama 2024 ni bwo uyu myugariro yasinye amasezerano y’umwaka umwe akinira Zemamra Renaissance.

Nyuma yo gusinya akaba yaranahise atangira akazi aho yaraye agaragaye mu mukino wa gicuti ikipe ye yaraye inganyijemo na Waydad 1-1.

Amakuru avuga ko mu masezerano yasinyanye na Police FC harimo ko nihaboneka ikipe imwifuza Police FC izasubizwa amafaranga yamuguze.

Ishimwe Christian yakiniye Marines FC, AS Kigali, APR FC ndetse na Police FC yaherukaga gusinyira.

Christian yanatangiye gukinira zemamra Renaissance
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top