Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ashobora kudakina umukino wo muri weekend bafitanye na Gorilla FC kubera imvune.
Ni imvune yagize ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino wa gicuti bakinaga na Gicumbi i Gicumbi bakanganya ubusa ku busa.
Yagize imvune ku kuguru kw’iburyo ahagana muri cheville (akagombambari) ni nyuma yo guhura n’umukinnyi wa Gicumbi FC.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi mvune idakomeye cyane ndetse bidasaba kunyura mu cyuma, aho uyu mukinnyi arimo kugenda yoroherwa.
Gusa biragoye ko yazakina umukino wa Shampiyona w’umunsi wa kane Rayon Sports izakinamo na Gicumbi FC tariki ya 9 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.
Cyaba ari igihombo gikomeye kuri iyi kipe kuko nyuma ya Gorilla FC bafite umukino wa CAF Confederation Cup bazakina na Black Bulls yo muri Mozambique bamukeneyemo.

Ibitekerezo