Kiyovu Sports na Police FC zishobora kwiyongera kuri APR FC na Rayon Sports muri CECAFA
Kiyovu Sports na Police FC zishobora kwiyongera kuri APR FC na Rayon Sports zikazakina CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda.
Biteganyijwe ko kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza tariki ya 9 Kanama 2026 mu Rwanda hazaba habera CECAFA Kagame Cup.
Amakipe abiri yo mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC ni zo byemejwe ko zigomba kuyitabira, gusa mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yabaye kuri iki Cyumweru, perezida wa FERWAFA yavuze ko harimo kurebwa uburyo amakipe azahagararira u Rwanda yakwiyongera akaba ane.
Ati “Mu Rwanda tuzakira imikino y’amarushanwa ane ya CECAFA Kagame Cup. Amakipe abiri ya mbere ya APR FC arasabwa kwitabira, ariko turashaka ko amakipe yo mu Rwanda yaba ane aho kuba abiri, hakaba hakwiyongeraho Police FC na Kiyovu Sports.”
Uretse CECAFA Kagame Cup, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), yahaye u Rwanda kwakira imikino ihuza abanyeshuri batarengeje imyaka 15 (CAF African Schools Football Championship- CECAFA Qualifiers) izaba tariki 22-25 Nyakanga.
Ruzakira kandi iry’amakipe y’abagore ryo gushaka itike ya CAF Champions League rizaba tariki 22 Kanama kugeza ku ya 6 Nzeri mu gihe irya ndetse n’iryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu bahungu batarengeje imyaka 17 rizaba tariki 10-25 Ukwakira.

Ibitekerezo