Siporo

Kuki Robertinho akomeje kurira avuga ko nta mwataka kandi aheruka kuzanirwa ba rutahizamu 2?

Kuki Robertinho akomeje kurira avuga ko nta mwataka kandi aheruka kuzanirwa ba rutahizamu 2?

Umunya-Brazil utoza Rayon Sports, Robertinho akomeje kuvuga ko nta rutahizamu afite ni mu gihe mu cyumweru gishize iyi kipe yakiriye ba rutahizamu babiri.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024 Rayon Sports yakiriye abakinnyi batatu barimo myugariro Yousou Diagne na rutahizamu Fall Ngagne bakomoka muri Senegal ndetse na rutahizamu ukomoka muri Gabon, Nathanael Iga Ndwangou.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize tariki ya 31 Nyakanga 2024 ubwo yakinaga na Muhazi United umukino wa gicuti akanayitsinda 1-0, umutoza Robertinho yavuze ko afite ikibazo mu busatirizi akeneye rutahizamu bityo ko azicarana n’ubuyobozi bakagishakira igisubizo.

Nyuma y’umukino wa gicuti batsinzwemo na Azam FC 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kuri Rayon Day, Robertinho yongeye gusubiramo aya magambo maze abwira Azam TV Ati “mfite ikibazo cya rutahizamu ariko na none nta minsi isigaye, ni ugushaka uburyo gikemuka.”

Benshi bahise bibaza impamvu avuga aya magambo mu gihe aheruka kwakira ba rutahizamu babiri, ndetse byabaye urujijo kurushaho aho nka Nathanael Iga Ndwangou ukomoka muri Gabon atigeze yerekanwa mu bakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko atanyuzwe n’urwego rw’aba bakinnyi ndetse Nathanael Iga Ndwangou kuko yaje atarasinya, yanze ko asinya kuko abona atari ku rwego rw’abakinnyi yifuza muri Gikundiro, gusa ubuyobozi bwo siko bubibona.

Kuri Fall Ngagne na we bivugwa ko atigeze na we yishimira imikinire ye ariko abura amahitamo kuko we na myugariro Yousou Diagne baje barasinye.

Robertinho akomeje kuvuga ko akeneye rutahizamu
Nathanael Iga Ndwangou bivugwa ko Rayon Sports itazamusinyisha
Fall Ngagne (ubanza ibumoso) ntabwo umutoza yamushimye. Youssou Diagne (iburyo)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Epimaque
    Ku wa 6-08-2024

    Nibazane umwataka

  • Epimaque
    Ku wa 6-08-2024

    Nibazane umwataka

IZASOMWE CYANE

To Top