Nyuma y’iminsi Manzi Thierry na Al Ahli Tripoli yo muri Libya bitwara neza, ubu bafite urugamba rutoroshye rubategereje rwo gusezerera Simba SC.
Ni nyuma y’uko barenze ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup mu buryo bworoshye basezereye Uhamiaji FC yo muri Zanzibar ku giteranyo cy’ibitego 5-1.
Umukino ubanza wabereye muri Zanzibar bawutsinze 2-0 ni mu gihe uwo kwishyura wabereye Libya mu mpera z’icyumweru gishize bawutsinze 3-1, bakomeza ku giteranyo cy’ibitego 5-1.
Mu ijonjora rikurikiyeho ari na ryo rizasiga hamenyekanye amakipe ajya mu matsinda, Al Ahli Tripoli izacakirana na Simba SC.
Ni urugamba ruzaba rutoroshye kuko iyi kipe izaba igiye gukina na Simba SC imeze neza muri iyi minsi kandi imenyereye amatsinda.
Umukino ubanza uzabera muri Libya tariki ya 13 Nzeri 2024 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tanzania tariki ya 20 Nzeri.

Ibitekerezo