Siporo

Muhire Kevin yavuze impamvu nk’abakinnyi batumye umutoza adatoza umukino wa APR FC

Muhire Kevin yavuze impamvu nk’abakinnyi batumye umutoza adatoza umukino wa APR FC

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko batumvikanye n’umutoza Julien Mette uburyo yapanze ikipe yari gukina na APR FC bituma adatoza.

Uyu munsi Rayon Sports yakinnye na APR FC umukino wa gicuti mu rwego rwo gutaha Stade Amahoro, warangiye ari ubusa ku busa.

Ni umukino Rayon Sports yatunguranye umutoza wa yo Julien Mette ntiyayigaragayeho aho Rwaka Claude ari we wayitoje.

Amakuru yavugaga ko impamvu habayeho gushwana n’abakinnyi bakuru b’iyi kipe barimo na kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin batahuzaga ku ikipe ashaka kubanza mu kibuga.

Aha ni ho havuye kwivumbura avuga ko atari butoze uyu mukino.

Muhire Kevin, mu kiganiro n’itangazamakuru yabanje guhakana aya makuru maze agira ati "impamvu umutoza atatoje yari arwaye mu nda aho akiriye asanga icyemezo cyafashwe."

Itangazamakuru rikomeje kumuhatiriza, yaje kwemeza ko koko habayeho kutumvikana.

Ati "Umutoza yashatse gukinisha umunyezamu ukiri muto turabyanga. Ni umunyezamu muremure ubanza ari uwo mu irerero. Nyuma yavuze ko arwaye [Julien Mette] mu nda nta kindi cyabaye."

Uku gushwana n’aba bakinnyi bivugwa ko bishobora kugira ingaruka ku kazi ke akaba yabura akazi ntabe yakomgererwa amasezerano.

Muhire Kevin yavuze impamvu umutoza Julien Mette atatoje uyu mukinnyi
Julien Mette ntabwo yatoje umukino wa APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nsanzumuhire mussa
    Ku wa 18-06-2024

    Njywe ndumva omborenga fitina yakerecyeza muri rayonsport kuko rayonsport niyo yamufasha kuzabona ikipe yohanze rero na itekerezeho yemere amafaranga make ya rayonsport kuko niyo iri ku rwego rwe

  • Alpha
    Ku wa 16-06-2024

    Kbs muraciritse cyane reka Koko Mbanda Jean ajye abagaraguza agati nkumunyamakuru ibitekerezo kuriyinkuru haha bigarukira uziko wagirango niyimwqna utararagiza primaire

  • -xxxx-
    Ku wa 16-06-2024

    Juriye meter bamuhe mukatamba yigendere

  • Oreste karekezi
    Ku wa 16-06-2024

    Mugeraheze kudushimisha

IZASOMWE CYANE

To Top