Imyidagaduro

Nana wamenyekanye muri City Maid atejwe inkeke n’urubyiruko rwibagisha imibiri yabo rushutswe

Nana wamenyekanye muri City Maid atejwe inkeke n’urubyiruko rwibagisha imibiri yabo rushutswe

Nana yatangaje ko atewe impungenge n’umubare munini w’abakobwa ukomeje kugendera mu cyo yise ikigare bakisanga mu nkubiri yo kwihinduza imiterere y’umubiri wabo kugira ngo basanisha n’ibyadutse ku mbuga nkoranyambaga nta mpamvu ifatika ibibasunikiye.

Uwamwezi Nadège wamenyekanye nka Nana muri filime ya Citymaid yahishuye ko yemeranya n’ingingo y’uko umuntu ukuze yumva amaze imyaka myinshi abana n’igikomere cyo kubangamirwa n’ingano ya bimwe mu bice by’umubiri we yabyibagisha hagamijwe kubyongerera ingano kuko aba afite impamvu y’ubuzima ifatika ihabanye no kuba ibyo yise ‘kujya iyo bijya’ mu rubyiruko .

Mu kiganiro na ISIMBI, Nana yavuze ko atejwe inkeke no kubona abenshi bihinduza imiterere y’umubiri wabo ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka micye ruba rwavanye igitutu ku mbuga nkoranyambaga kubera abo bita ko bafatiraho icyitegererezo mu buzima nabo baba barabikoze batitaye kumenya byimbitse impamvu yabo.

Ati “Urubyiruko rwinshi rubyihangishije rubivana ku mbuga nkoranyambaga bakavuga bati ‘uriya dukurikira yarabikoze’ ariko ntibite ku mpamvu cyangwa ngo bibaze ngo uriya amaze igihe kingana iki abikoze n’iki cyabimuteye?”

Uyu mubyeyi usigaye utuye ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kujya rubanza kuzirikana ishusho yabo y’ejo hazaza mu gihe bazaba ari ababyeyi cyangwa undi muntu uzaba ufitiye igihugu akamaro uzajya ufatirwaho urugero runaka.

Ati "Hari ukuntu bavuga ngo ‘nimwe Rwanda rw’ejo’ ngaho nawe ibaze ko nawe uri u Rwanda rw’ejo hanyuma biguhe uburyo nyakuri bwo kwitwara muri sosiyete nk’umuntu uzaba uriho mu myaka 30 iri mbere utegerejweho kuba afite imbaraga zo gukora ari umuyobozi hanyuma wirebe ku buryo wakwitwara.

Nana wagiye mu Bubiligi mu 2021 asanze umugabo we yanibukije urubyiruko kudaha umwanya wabo munini ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga ahubwo bakarangamira gushaka ubuzima.

Nana yanenze abantu bagendera mu kigare bakajya kwibagisha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top