Imyidagaduro

Nanze kujya mfatwa nk’uwarongowe nikundira Micky ’ AG Promoter ku byo gusesa ubukwe n’umudiasipora

Nanze kujya mfatwa nk’uwarongowe nikundira Micky ’ AG Promoter ku byo gusesa ubukwe n’umudiasipora

AG Promoter yahishuye ko mbere gato yo gukundana n’umugore we Micky yahagaritse bitunguranye ubukwe yagombaga gukorana n’umukobwa w’umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera impamvu zirimo gutinya ko yazitwa yatejwe imbere na we kuruta kuba imbaraga ze ahitamo gushaka Micky.

Agiraneza Pacifique wamamaye mu mwuga w’iyamamaza bikorwa by’abahanzi batandukanye yavuze ko mbere yo kwimariramo umugore we yabanje kuba mu rukundo n’umukobwa wo muri Amerika bari bageze ku rwego rw’uko imiryango yabo bombi yari yamenyanye ndetse bari mu bikorwa by’imyiteguro ya nyuma yo gushyingiranwa.

Mu kiganiro na ISIMBI, AG Promoter yerekanye ko impungenge zo gufatwa na sosiyete nk’umugabo udashoboye watejwe imbere n’umugore kabone n’iyo yaba iterambere ari kugeraho rituruka mu bikorwa bye, ari byo byatumye ahitamo gusesa ubukwe bwaburaga amezi atanu ngo butahe.

Ati “Uwo mukobwa twari dufitanye ubukwe mu mezi atanu yari ari imbere ndetse n’aho nabaga imiryango yacu bari baramaze kumenyana hanyuma umunsi umwe ndicara ndavuga nti ’n’ubundi abantu bazajya bavuga ngo ntabwo nihirinze, nararongowe, nintera intambwe y’iterambere bavuge ngo ni umudiyasipora ubigukoreye.’"

“Icyo gihe nahise muhamagara ndamubwira ngo nta kintu nkushinja ariko hari ubundi buzima nshaka gucamo aka kanya."

Uyu wigeze gucunga imbuga nkoranyambaga za The Ben yagaragaje ko kuba yarasanganye Micky iyi myumvire yo gukotana n’ubuzima mu nzira zose zishoboka inri mu byatumye arushaho kumwiyumvamo kuko yifuzaga umuntu bazatangirana ubuzima bagahera ku gisa n’ubusa kugera ku iterambere batigeze bakekerwa n’uwo ari wese.

Ati “Micky yari afite ubundi buzima yari asanzwe yiberamo ariko mpuye nawe nkajya numva ukuntu tuganira icyerekezo cye ndetse nanareba nk’ibintu ari kunyuramo umunsi ku munsi nkabona si yo ntumbero afite mu buzima, afite ikindi cyerekezo ashaka kujyamo.” 

AG Promoter anaherutse kongera kwambika impeta umugore we Micky mu kwizihiza imyaka itatu ishize bakundana, amushimira kuba amukomeza aho yacitse intege no kuba amwereka urukundo nyarwo. 

AG Promoter yavuze ko yahisemo kubana na Micky ahitamo gutandukana n'uwo bari bagiye gukorana ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top