Siporo

Naricaraga nkarira - Bwa mbere Dj Ira yavuze impamvu yavuye kuri RBA

Naricaraga nkarira - Bwa mbere Dj Ira yavuze impamvu yavuye kuri RBA

Dj Ira yahishuye ko uburwayi bwa se, Mbonimpa Juvénal, ari bwo bwatumye afata icyemezo gikomeye cyo guhagarika akazi yakoraga kuri Televiziyo Rwanda, aho yari ashinzwe kuvanga imiziki mu biganiro bitandukanye.

Iradukunda Grace Divine uzwi cyane nka Dj Ira cyangwa Kakadije yavuze ko igihe se yari arembye cyamubereye igihe gikomeye cyane, ku buryo byamugoraga kwihangana no kwitwara neza imbere y’abamurebaga.

“Kuri televiziyo nahise mbihagarika, kuko ataranapfa akirwaye hari ukuntu nabaga nicaye nkisanga narize. Nkibaza nti ‘ese nje kuri televiziyo, nibabona ndize biragenda gute?’ Ni yo mpamvu nahisemo kubireka.” Nk’uko yabitangarije Igihe Sports

DJ Ira yanagaragaje uburyo yari yugarijwe n’agahinda gakomeye ko kureba umubyeyi we arembye, ibintu byatumaga adashobora gukomeza akazi nk’ibisanzwe kamusabaga guhora yishimye imbera ya camera.

Se wa Dj Ira, Mbonimpa Juvénal, yitabye Imana tariki ya 12 Kamena 2023 afite imyaka 67. Urupfu rwe rwabaye igikomere gikomeye ku muryango, cyane cyane kuri Dj Ira wari usanzwe agaragaza ko yari afitanye umubano ukomeye na se.

Nubwo yahuye n’ibi bihe bikomeye, Dj Ira yakomeje urugendo rwe mu muziki ndetse akomeza kuba umwe mu bakobwa bagezweho mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda.

Uyu mukobwa yatangiye aka kazi mu 2016, abifashijwemo na mubyara we DJ Bissosso, wamufashije kumenyera umwuga no kwinjira mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda.

Dj Ira yageze i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi, nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye.

 Nyuma y’igihe gito ahageze, yahise atangira urugendo rwamugejeje ku rwego rwo kuba umwe mu ba DJ bubashywe kandi bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Dj Ira yavuze icyatumye asezera RBA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • [email protected]
    Ku wa 19-05-2026

    Ntaburyo mwajya muduhuza nabantu bafite izina rikomeye bakadusupporting natwe tukazamuka nka njye mfite impano yo kuvanga imiziki

IZASOMWE CYANE

To Top