Imyidagaduro

Ngaho reba ukuntu yivovota avuga ubusa - Miss Mutesi Jolly yasubije Karegeya

Ngaho reba ukuntu yivovota avuga ubusa -  Miss Mutesi Jolly yasubije Karegeya

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yavuze ko umunyamakuru Karegeya Omar yivovota avuga ubusa, ni nyuma yo kumugira inama y’uko yakoresha amafaranga ye.

Ibi byaje nyuma y’inkundura yagarutse ku mbuga nkoranyambaga bamwe bibaza impamvu Miss Mutesi Jolly yatanze miliyoni 4 Frw agura ibitabo 100 bya Miss Nishimwe Naomie (kuko kimwe kigura ibuhumbi 40).

Ibi umunyamakuru Karegeya Omar ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Cassien Pizzo, yavuze ko na we atabona impamvu yaguze kopi 100 z’igitabo cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie yise "More Than Crown".

Ngo aya mafaranga yari kuyafashisha abatishoboye cyangwa akaba yayishyuriramo abari bataye amashuri.

Miss Mutesi Jolly, akaba atakiriye neza aya magambo aho yavuze ko Karegeya Omar yavuze ubusa kuko impamvu yaguze biriya bitabo yumvikana kandi ko nta muntu ukwiye kumugira inama y’uko akoresha amafaranga ye, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwaTwitter.

Ati “Ngaho reba nawe ukuntu yivovota avuga ubusa. Ubuse iyi ‘analysis’ (ubusesenguzi) ni bwoko ki? Ibi bitabo bigenewe kuzakoreshwa bihabwa abanyeshuri batandukanye badafite ubushobozi mu bukangurambaga Naomie azakora.”

Yongeyeho ko gushyigikira igitabo n’ubwanditsi nabyo ari imwe mu nzira zifatika zo guteza imbere urubyiruko n’igihugu muri rusange.

Ku ruhande rwe, Miss Nishimwe Naomie na we yigeze gutangaza ko inkunga yakiriye mu kumurika igitabo cye izamufasha kugigeza ku bantu benshi, by’umwihariko abatishoboye, kugira ngo inkuru n’ubutumwa bikubiyemo bigere kure.

Karegeya ntiyumva ukuntu Miss Mutesi Jolly yaguze kopi 100 z’igitabo cya Naomie
Miss Mutesi Jolly yabwiye Karegeya ko atari we ugena uko akoresha amafaranga ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwayezu Aimé Patrice
    Ku wa 17-12-2025

    Ariko wenda nuko ntamukire inyuma nabi ariko jolly afite ikinyabupfura gike pe ntamwana usubiza umuntu umuruta kuriya, uyu mukobwa hari uburere abura. Maze kubona kenshi asuzigura abantu ariko ubu maze kubona ko yatannye.Mr Karegeya rwose ntabwo ari imvugabusa pe

IZASOMWE CYANE

To Top