Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman yavuze ko batashyira ubuzima bw’abakinnyi babo mu kaga bajya gukina muri DR Congo igihugu kirimo Ebola.
Ni nyuma y’uko mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, APR FC yatomboye kuzahura na Les Aigles du Congo.
Abantu benshi bahise bibaza niba APR FC izajya gukinira muri iki gihugu kuko uretse Ebola, harimo n’intambara kandi umubano w’u Rwanda na DR Congo ntabwo umeze neza.
Nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Etincelles FC 2-1, umutoza wa APR FC yavuze ko batashyira ubuzima bw’abakinnyi babo mu kaga bajya gukina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati "Nk’uko mubizi muri Congo hari Ebola. Ejo nabonye kuri tekeviziyo ko mu mujyi umwe hari abarwayi ibihumbi 4000. Twebwe rero ntabwo twashyira abakinnyi bacu mu kaga. Ntidushobora kujya mu gihugu kirimo indwara ishobora kuduteza ibibazo by’ubuzima."
Yakomeje kandi avuga ko uretse ibi muri DR Congo harimo n’intambara ubu bakaba bariyambaje CAF.
Ati "Ikindi kandi hari intambara. Turimo kurebera hamwe na CAF ko twakinira ku kibuga kitabogamye ariko tuzageragereza amahirwe. Dufite ubushake kandi turiteguye."
Biteganyijwe ko umukino ubanza uzahuza aya makipe wari kuzabera DR Congo hagati ya tariki ya 4 na 6 Kanama 2026 mu gihe uwo kwishyura ari hagati ya tariki ya 11 na 13 Kanama 2026.
)
Ibitekerezo
JEROME
Ku wa 10-08-2026INZIRA YUMUSARABA