Siporo

Pepe yatengushye Cristiano Ronaldo

Pepe yatengushye Cristiano Ronaldo

Myugariro w’Umunya-Portugal, Pepe wakiniye amakipe atandukanye nka Real Madrid, Beşiktaş, Porto yasezeye gukina umupira w’amaguru afite imyaka 41.

Uyu mukinnyi wari umaze imyaka 23 akina nk’uwabigize umwuga yabaye umukinnyi ukuze mu mateka wakinnye Igikombe cy’u Burayi uyu mwaka ndetse umukino we wa nyuma ni uwo Portugal yatsinzwemo n’u Bufaransa kuri penaliti muri 1/4.

Uyu myugariro wakinaga mu mutima w’ubwugarizi wari uzwiho kutagira imikino mu kibuga, yashimiye abamufashije muri uru rugendo rwe.

Ati "Ndashimira abaperezida bose bangiriye icyizere kugira ngo mbashe gukora akazi kanjye. Ndashimira kandi buri wese wanshyigikiye."

Pepe akaba yatunguye benshi avuga ko asezeye kuko benshi bari bazi ko azasezerera rimwe na Cristiano Ronaldo ko agomba kumufasha urugamba batangiriye rimwe bakanarusoreza rimwe.

Pepe yari mu ikipe y’igihugu ya Portugal yatwaye Euro 2016, yafashije Real Madrid kwegukana Champions League eshatu ndetse na La Liga eshatu mu myaka 10 yayimazemo.

Pepe yasezeye umupira w'amaguru
Pepe yari yaravuze ko azasezerera rimwe na Cristiano
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top