Police FC igeze ku mukino wa nyuma wa Super Cup isezereye Rayon Sports kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino wa 1/2.
Ni umukino watangiye wihuta uva ku izamu rimwe ujya ku rindi arko Police FC ubona ko ari yo irema amahirwe akomeye gusa umunyezamu Dande Junior ababera ibamba.
Mu minota itanu ya mbere y’umukino, Police FC yabonyemo amahirwe aho Dande Junior Bacca yamuteye ishoti rikomeye ariko awukuramo.
Yakurikiwe n’andi mahirwe yo ku munota wa 29 ku mupira w’umutwe watewe na Luc Bide ariko na wo Dande Junior awukuramo.
Nyuma na Gakwaya Leonard yagerageje ishoti rikomeye ariko nawo Dande Junior awukuramo.
Rayon Sports nayo ntiyari yicaye kuko yasatiraga ariko amahirwe menshi imipira ikanyura hanze y’izamu.
Gusa umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience yakuyemo umupira ukomeye wa Tony Kitoga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.
Mu gice cya kabiri buri kipe yagiye ishaka igitego aho nka Kameni Herman Junior yahushije amahirwe ku munota wa nyuma ni nako na Police FC rutahizamu Luc Bide na we yahushije. Iminota 90 y’umukino yarangiye ari ubusa ku busa bahita bitabaza penaliti.
Kuri Police FC, Manishimwe Djabel yayihushije, Nshimirimana Ismail Pitchou, Nzotanga , Kwitonda Alain Bacca na Udahemuka Jean de Dieu bazinjije
Kuri Rayon Sports, Nshuti Didier, Kameni Herman bazihushije, Nisingizwe Christian, Muhoza Daniel bazinjije.
Ku mukino wa nyuma Police FC izahura Kiyovu Sports yasezereye Mukura VS.

Ibitekerezo