Siporo

RMC yaganiriye n’abanyamakuru ba Sports bafata ingamba zikomeye

RMC yaganiriye n’abanyamakuru ba Sports bafata ingamba zikomeye

Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), rwahuye na bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru, abayobozi b’ibiganiro bya siporo ndetse n’abanyamakuru bashakira hamwe umuti w’ibibazo bimaze iminsi muri iki gisata.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ibera ku cyicaro cya RMC aho yayobowe n’Umuyobozi w’uru rwego, Mutesi Scovia.

Mu banyamakuru bari bitabiriye iyi nama barimo Jado Castar wa B&B Kigali FM, Sam Karenzi, Musangamfura Lorenzo, Ishimwe Ricard ba SK FM, Claude Hitimana na Ngabo Roben ba Radio&TV10 n’abandi.

Abanyamakuru ba Siporo bemeye ko mu itangazamakuru harimo ikibazo (crise) gituma aho gushyigikirana ahubwo abantu batakana hagati yabo.

RMC yabibukije ko bagomba gukora kinyamwuga, kwirinda kubangikanya indi mirimo yo mu ikipe n’itangazamakuru, kwirinda amagambo asesereza kuri micro n’ibindi.

Biyemeje ko bigiye guhagarara ubikoze akazabihanirwa harimo guhagarikwa amezi 3, kwamburwa ikirita y’itangazamakuru, guhagarikwa burundu mu mwuga n’ibindi.

Abanyamakuru bavuga cyangwa bataka abandi batari bagenzi babo nk’abayobozi b’amakipe, abayobozi runaka, basabye bagenzi babo kwirinda kubyijandikamo ko uwavuzwe najya atanga ikirego bazajya bahana uwamuvuze.

Jado Castar yasabye RMC ko yabemerera nk’abanyamakuru ba siporo bazicarana bakishakamo andi mabwiriza abagenga yiyongera kuyo RMC yaberetse, arabyemererwa.

Mutesi Scovia ni we wayoboye iyi nama
Sam Karenzi na we yari muri iyi nama nyunguranabitekerezo
Jado Castar yari ahari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mbabazizayo fabrice
    Ku wa 20-02-2026

    Iyinama turayishimiye ikwiriye kujya iba byibuze1mukwezi ikanenga cyangwa ikanashimira tarabakurikiye hano bumbogo bwankuzuzu burima

  • Kwizera Didas
    Ku wa 19-02-2026

    Ndumva iyi nama yarikenewe cyane ariko rwose RMC ikwiye no kureba ku isebanya birababaje kubona umunyamakuru asebya mugenzi we ngo ni gore gore ariko RMC ibashinzwe nihagire nikintu na kimwe ibikora ho pe nabyo byi sebanya ryagambiriwe ikwiye kuriha umurongo uhamye

IZASOMWE CYANE

To Top