Simba SC yagarutse muri CECAFA Kagame Cup nyuma y’imyaka, APR FC na Rayon mu makipe 11
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati CECAFA, ryemeje amakipe 11 azitabira CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu Rwanda.
Irushanwa rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2026. Imikino izakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium na Stade Amahoro i Remera.
Amakipe 11 arimo APR FC izakira irushanwa, Rayon Sports na
Simba SC yo muri Tanzania ifite ibi bikombe 6 ikaba yaherukaga kwitabira muri2018, yemeje ko azitabira.
CECAFA Kagame Cup ikaba yatangaje amakipe 11 ni mu gihe yavuze ko tariki ya 6 Nyakanga ari bwo izatangaza ikipe ya 12 izitabira iri rushanwa.
Jean Sseninde, Umuyobozi wa CECAFA, yavuze ko iri rushanwa rizafasha amakipe kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League na Confederation Cup izatangira muri Nzeri 2026.
Amakipe 11 ni;
1. APR FC - Rwanda
2. Rayon Sports - Rwanda
3. Simba SC - Tanzania
4. Vipers SC - Uganda
5. Al Hilal SC - Sudan
6. El Merreikh SC - Sudan
7. Gor Mahia FC - Kenya
8. Mogadishu City FC - Somalia
9. Jamus SC - South Sudan
10. FC Garde Républicaine - Djibouti
11. KVZ FC - Zanzibar

Ibitekerezo
Musafiri Alphonse
Ku wa 6-07-2026Ndumva aha ngaha amakipe yacu AGIYE kugaragaza ishusho YUKO azitwara mumikino nya Africa nigipimo cyiz kur Rayon kurebraho Yama DUZENI yabakinny yaguze
Nogupima ubushoboz bwa APR
MURAKOZE CYANE KUMAKURU MUTUGEZAHO BURI MUNSI

Fideriya
Ku wa 3-07-2026Nifuzakubavugisha mfite ikibazo
Fideriya
Ku wa 3-07-2026Nifuzakubavugisha mfite ikibazo
Fideriya
Ku wa 3-07-2026Nifuzakubavugisha mfite ikibazo
Kwizera James
Ku wa 3-07-2026Gabo