Siporo

Stephen Constantine umucunguzi waje mu bye ariko batamwemera? Ahabwe indabo ze!

Stephen Constantine umucunguzi waje mu bye ariko batamwemera? Ahabwe indabo ze!

Uko tunenga ibitagenda, tujye tunafata umwanya dushime abitwaye neza, umutoza w’ikipe y’igihugu, Stephen Constantine akwiye gushimwa, ahabwe indabo ze, amanota yose kuko nubwo hari abatangiye batemera imikinire ye ubu nta ruvugiro.

Ubu uyu mutoza w’imyaka 63 w’Umuhinde wavukiye mu Bwongereza, yego n’ubuze icyo asebya inka aravuga ati “Dore icebe ryayo”, gusa muri aka kanya biragoye ko wamubonaho inenge, n’iyo yaba ihari yaba ari ya ntuza y’uwo ukunda ubonamo amaribori.

Iyi nkuru se nyihere muri 2014? Ariko mureke nyihere muri Werurwe 2026 ubwo Stephen Constantine yongeraga kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi. Ntabwo byatinze kujya mu kwezi kwa buki n’Abanyarwanda kuko yahise atwara irushanwa rya FIFA Series yabereye mu Rwanda.

Bamwe ntabwo babihaye agaciro kuko bavugaga ko ari imikino ya gicuti kandi bakinnye n’ibihugu bidakomeye.

Yatangiye gutegwa imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 aho u Rwanda rwahereye kuri Liberia tariki ya 25 Nzeri 2026 i Kigali, aho mbere y’uyu mukino abantu bose bahurizaga ku kuba nta gisobanuro yari kubona aramutse atsinzwe nayo.

Byaje kurangira Amavubi atsinze 3-1. Nubwo yatsinze ntabwo benshi bamwemeye aho bavugaga yakinnye nabi kuko Liberia yamurushije ndetse imikinire ye itanyuze benshi.

Urugamba rwari rukurikiyeho ni umukino wo mu itsinda K w’umunsi wa kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho rwasuye Cape Verde.

Uyu mukino wabereye muri Cape Verde ejo hashize ku wa Kabiri, nta muntu wakekaga ko yajya gutsindira Cape Verde iwayo aho bavugaga ko icyo yakora gikomeye ari ukunganya nayo.

Stephen Constantine yaje gucecekesha buri wese atsindira Cape Verde iwayo ibitego 2-1 binatuma ayobora itsinda K n’amanota 6 kuri 6.

Constantine yahinduye iki mu Mavubi?

Gutsinda imikino ine yikurikiranya, ntabwo ari impanuka ahubwo ni ibintu biba byateguwe cyane ndetse n’abakinnyi bakumva umutoza.

Ni umutoza waje agarura gahunda yo gukina sisiteme ya 4-4-2, abantu batabyumvaga kuko hari bamwe bafata nk’abeza bigaragara ko bashobora kutazigera bibona muri iyi mikinire nka Hakim Sahabo na Samuel Gueulette kuko iyi mikinire nta nimero 10 aba akeneye mu kibuga.

Iyo urebye ibitego Constantine atsinda kuva muri FIFA Series kugeza muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ibitego atsinda biba ari bimwe, byateguwe mu buryo busa kandi bigatanga umusaruro.

Ikindi kintu gikomeye ni umutoza wirinda guhindura ikipe ye itsinda kuko 11 yabanjemo muri FIFA Series nibo yabanjemo ku mukino wa Liberia, kuri Cape Verde ahinduramo Jojea azana Mugisha Gilbert, ni ikipe imaze kumenyerana kandi bumva ibyo umutoza ababwira. Iki ni kimwe mu bifasha Constantine.

Iyo uteye icyumvirizo, bakubwira ko ari umutoza ugira igitsure ariko na none wumva abakinnyi be, wubatse umubano ukomeye n’abakinnyi ku buryo bamufata nk’umubyeyi. Yagaruye abakinnyi basaga n’abaciwe mu ikipe y’igihugu kandi babanye neza n’abandi nka Samuel Gueulette, Hakim Sahabo nubwo atahamagawe ni uko adakina ariko muri FIFA Series yari yaramuhamagaye.

Ibirenze kuri ibi, ubu u Rwanda rufite abakinnyi beza, bakina ku rwego rwiza hari nk’abavandimwe Leroy-Jacques Mickels na Joy-Lance Mickels ubu noneho biyongereweho na Emeran Noam bakina ku rwego rwiza nib o baheruka kwinjira mu Mavubi, basanzemo abandi bakinnyi nabo bakina ku rwego rwiza nka Mutsinzi Ange, Kavita, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Kwizera Jojea n’abandi.

Stephen Constantine akaba ari mu nzira zo kongera gukora ibyo yakoze muri 2014 kuko yatoje u Rwanda kuva 2014-2015 aho yari yafashije Amavubi kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2015 ariko rwaje guhanwa nyuma yo kuregwa gukinisha Daddy Birori wari ufite imyirondoro itandukanye.

Ubwo yatozaga kandi Amavubi nibwo u Rwanda rwigeze kugira umwanya mwiza ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA aho mu Kuboza 2014 rwabaye urwa 68 ku Isi.

Stephen Constantine impinduka ze mu Mavubi ziragaragara
Amavubi ubu ari mu bihe byiza ibifashijwemo na Stephen Constantine
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top