Siporo

U Rwanda rwasoreje ku mwanya 8 mu Gikombe cya Afurika

U Rwanda rwasoreje ku mwanya 8 mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri Handball yasoreje ku mwanya wa 8 mu Gikombe cya Afurika.

Ni nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire yakiriye iri rushanwa mu mukino wo guhatanira umwanya 7 n’uwa 8 wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026.

Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi dore ko iminota 60 yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 26-26 biba ngombwa ko bitabaza penaliti.

Ntabwo u Rwanda rwagiriye amahirwe muri penaliti kuko rwaje gutakaza imbere ya Côte d’Ivoire yari imbere y’abafana bayo, birangira ari 30-27.

U Rwanda rusoreje ku mwanya wa 8 mu bihugu 14, nyuma y’uko rwabashije kugera muri 1/4 ariko rusezererwa na Guinea rujya guhatanira umwanya wa 5-8, izi ngimbi zisanze zigomba guhatanira uwa 7-8 nyuma yo gutsindwa na Cameroun.

U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 8
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top