Siporo

Uko Cristiano wo mu mamodoka yatumye Kalimpinya Queen yisubiraho ku cyemezo yari yafashe

Uko Cristiano wo mu mamodoka yatumye Kalimpinya Queen yisubiraho ku cyemezo yari yafashe

Umunyarwandakazi umaze kwandika izina mu gusiganwa mu mamodoka, Kalimpinya Queen yavuze uburyo yari yarafashe umwanzuro wo kureka uyu mukino ndetse amaze iminsi ariko Lewis Hamiliton yagereranyije na Cristiano agatuma awugarukamo.

Muri 2019 ni bwo uyu mukobwa ubitse ikamba ry’igisonga cya gatatu cya nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017, yatangiye umukino wo gusiganwa mu madoka ariko ari umupilote wungirije (Co-Pilote).

Muri 2022 nibwo yatangiye noneho gusiganwa atwara nk’umufosheri mukuru, yakomeje guhatana kugeza mu Kuboza 2025 ubwo yegukanaga Shampiyona y’Igihugu.

Kalimpinya ubwo yari yatumiwe muri Year of Refreshing Oasis 2026, yagarutse ku rugendo rwe mu gusiganwa mu madoka aho yanavuze ko yacitse intege, akabona atazabishobora.

Ati "Ni umukino ugoye kuko ntabwo ukinisha ballon, ni imodoka, kandi imodoka ukubita hirya ugakubita hino bati ’hindura iki’, nkabona noneho umushahara wanjye wose n’ibyo nkorera birajya muri Rally, ndavuga ngo ntabwo naziteza imbere ndimo gukina uyu mukino ngo bishoboke."

"Ndavuga nti ’ndabiritse, birananiye niba ari n’Imana yabinshakagamo ariko ndabona atari ibyanjye, ndabiretse.’ Ndababara mbibwira n’inshuti zanjye nti ’ndabiretse.’"

Umunsi wa gatatu ahagaritse gukina uyu mukino, nibwo byose byahindutse kuko ari bwo Lewis Hamiliton yamupositinze undi ahita abona ko atabireka.

Ati "Umunsi wa gatatu nkibabaye ariko nkitekereza ku cyemezo nafashe, ku munsi wa gatatu nka saa munani z’ijoro, ni kumwe uba wafashe icyemezo kikakubabaza aho unanirwa no gusinzira, umuntu arampamagara ngo ’ariko warebye ku mbuga nkoranyambaga?’ nti habaye iki? ngo Lewis Hamiliton aragupositinze."

Yakomeje avuga ko ibyo byose byahise bihindura ibyo yatekerezaga maze ahitamo gukomeza uyu mukino.

Ati "Lewis Hamilitoni muri motor sports, ni nk’uko waba ukina muri APR FC nayo ya kabiri ukabona Cristiano Ronaldo wo muri Portugal aragupositinze, ibyo bintu wabivamo? Nahise mvuga ngo ndabigumamo, si ngomba kubivamo, byahise bimbera nk’ikimenyetso, Lewis Hamilitoni ni we Cristiano wo muri Motor Sports."

Muri 2023 ni bwo Umwongereza Lewis Hamilton wamamaye muri F1 yasangije abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ifoto y’Umunyarwandakazi Kalimpinya Queen ari gukina amasiganwa y’imodoka.

Kalimpinya yakomeje gukina uyu mukino maze uyu mwaka muri Gicurasi yari mu bakinnyi barenga 50 bitabiriye Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu modoka, yegukanye umwanya wa kabiri mu Cyiciro cya Kabiri (ARC2).

Iyi post ya Lewis Hamiliton ni yo yahinduye byose kuri Kalimpinya Queen
Ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mukino wo gusiganwa mu mamodoka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top