Imyidagaduro

Uko Tijara Kabendera winjiye muri filime yisanze azikina atarigeze abirota

Uko Tijara Kabendera winjiye muri filime yisanze azikina atarigeze abirota

Umunyamakuru Tijara Kabendera yavuze ko ubu yamaze kwinjira mu mwuga wo gukina filime nubwo atigeze abitekereza ko yazabikora.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yahishuye ko ubu hari filime ye bwite arimo gukoraho izasohoka vuba yitwa ’Judge Mackenzie’.

Yavuze ko mu buzima bwe atigeze atekereza ko ibi bintu yazabikora akisanga yabaye umukinnyi wa filime.

Ati "Si ibintu natekerejeho, si n’ibintu natekerezaga ko nakora cyangwa ngo niyite umuhanga mvuge ngo nabonaga nabishobora, oya."

Yavuze ko byose byatangiye umuntu amuhamagara amubwira ko hari filime yanditse kandi abona ari we wayikinamo bikagenda neza, barahura, baranahuza.

Ati ’’Umuntu yanditse filime ya mbere yitwa ’Ntirumera’, amaze kwandika filime umu-director umenyerewe hano mu Rwanda witwa Israel, aba arampamagaye arambwira ngo nagushyize muri filime mfite kuko nabonye inshingano (role) ndibutange y’imyaka uri buyishobore ari wowe wayikina."

"Ndamubwira ngo nyoherereza ’script’, ndayisoma maze kuyisoma turicara turavugana, ndamubaza nti aya mafaranga urayampa, ati amafaranga si ikibazo."

Muri iyi filime akaba akinamo ari umugore udashobotse ku mugabo, umugore ufite amahane menshi cyane.

Yavuze ko muri iyi filime yakinnye, hari uwamubonye ari we wahise amwegera amusaba ko bafatanya umushinga wa filime, ari bwo yahise atangira gukora iyitwa ’Judge Mackenzie.’

Ati "Rero umuntu umwe wambonye aho aravuga ngo uyu mugore ni imari, yahise ampa igitekerezo ngo dufatanye umushinga, ndamubwira ngo nta kibazo, dutangira gufata amashusho kuko nanjye nifuzaga ko hari ikintu gifatika naha Abanyarwanda kuri YouTube kuko bahora bansaba YouTube, ndavuga n’ubundi aya matiku ntabwo nayashobora, ndavuga ngo reka njyeho nshyireho iyi filime yitwa ’Judge Mackenzie’. Nambaye ikigofero ndi Judge Mackenzie mfite imanza nyinshi imbere yanjye."

Iyi filime yavuze ko izajya hanze vuba, yitezwemo ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda, n’ibijyanye n’imanza azaba akemura abantu bazazimenyera muri filime.

Tijara Kabendera yinjiye mu gukina filime
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top