Umuhanzi Nyarwanda, Ngarambe Rwiru Nganzo, yavuze ko yakuze akunda umuhanzi King James cyane ndetse ko umunsi wa mbere yamubonye yagize ngo arimo kurota.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko we yifata nk’umufana wa mbere wa King James ndetse yamubonye bwa mbere ku ishuri agira ngo ararota.
Ati "Njye rero buriya nifata nk’umufana wa mbere wa King James. Nibuka ko mfife imyaka 10 nari ngiye mu 6 w’amashuri abanza, nize ndi muto, nigaga mu Rugunga na King James ari ho yiga mu wa 6 w’amashuri yisumbuye ngira ngo."
"Sinzibagirwa umunsi nasohotse mu ishuri, amashuri yisumbuye yabaga hepfo, abanza ari ruguru ndamubona byari nko kurota numvaga bidashoboka, rero kiriya gitaramo ejobundi nagiriwe umugisha wo kukijyamo, ni ibitangaza gusa."
Uyu muhungu wa Ngarambe François, yakomoje ku bintu byatumye adakora umuziki ashyizemo imbaraga.
Ati "Umuziki rero nawuhagaritse hashize igihe kinini. Mfite indirimbo 3 n’iya 4 nakoranye na papa ari yo natangiriyeho, nageze ahantu nshaka kubigira ibintu bifatika, aho bisaba gushora, gushaka abafatanyabikorwa, inzu ireberera inyungu zawe, mu gutangira kubishaka nsanga abantu twaganira ukumva ntabwo bizankundira gukora ibyo nshaka gukora."
"Mfite uko narezwe, uko mpimba, video nzakora kwa Ngarambe igahabwa umugisha, uwo wa label na we akambwira ngo ibyo bintu ntabwo bigurisha amafaranga nzashoramo ntabwo nzabasha kuyaguraza, ugomba gukora ibi n’ibi."
Yashimangiye ko impamvu nyamukuru yo guhagarika ari "ntabwo nifuza gukora ibintu bitajyanye n’imyemerere cyangwa indangagaciro zanjye. Icya kabiri sinifuzaga gutanga ibintu bidafite ireme ryiza, ndavuga nti mu gihe ntarabona ubushobozi bwo kubyikorera nshoyemo amafaranga yanjye nkore ibintu bifite umwimerere, reka mbe ndetse ariko buriya hari igihe nzabatyngura."
Rwiru Ngarambe akaba afite igitaramo agomba gukorera i Burayi mu Bubiligi tariki ya 22 Kanama 2022 na tariki ya 29 Kanama 2026 mu Budage.

Ibitekerezo