Imyidagaduro

Umunyamakuru Tessy yatomagije umugabo we Shizzo

Umunyamakuru Tessy yatomagije umugabo we Shizzo

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, yabwiye amagambo meza y’urukundo umugabo we usanzwe ari n’umuraperi, Hakizimana Ishimwe Agappe [Shizzo], amwibutsa ko kumuhitamo ari cyo cyemezo cyiza yafashe mu buzima bwe.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yavuze ko atari yarigeze atekereza ko bazakundana bingana uko bimeze uyu munsi.

Ati "Umunsi nakubwiraga nti yego, sinigeze ntekereza ko hagati yacu hazavuka urukundo rwimbitse n’ibyishimo nk’ibyo dufite uyu munsi."

Yashimiye Imana yamuzanye mu buzima bwe kandi amubwira ko bibaye ngombwa ko yongera kumuhitamo yabikora nta gushidikanya.

Ati "Nshimira Imana kubera inkuru nziza y’urukundo rwacu. Mugabo wange nkunda cyane, bibaye ngombwa ko nongera guhitamo, nakongera ngahitamo wowe nta gushidikanya."

Yasoje agira ati "ikomeze kuba urufatiro rw’urukundo rwacu, ituyobore kandi iduhundagazeho ubuntu bwayo."

Ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, ku Intare Conference Arena i Rusororo nibwo Tessy na Shizzo batangiye urugendo rwo kubana akaramata bakora ubukwe, biyemeza kuzatandukanywa n’urupfu.

Tessy yatomagije umugabo we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top