Wimbaza APR FC, mvuze Afande akambaza niba yantumye kumuvugira - Bekeni
Umutoza wa Etincelles FC yanze kuvuga urwego yabonyeho ikipe ya APR FC mu mukino wabahuje kuko itamureba we yarebaga ikipe ye.
Wari umukino wa gicuti wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026 ubera i Rubavu kuri Stade Umuganda.
Uyu mukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-1 bya Uwiragiye Fidali na William Togui Mel mu gihe Etincelles yatsindiwe na Kasapu Junior.
Aganira n’abanyamakuru nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Etincelles, Bekeni abajijwe uko yabonye APR FC, yabihanangirije ababuza kongera kubaza ikibazo nk’icyo.
Ati "Uwo twari duhanganye ntabwo mushinzwe. Njyewe ndeba ibya Etincelles, ibya APR FC ntubimbaze, nkubwiye Afande akavuga ngo ntabwo ari byo? Nagutumye kumvugira?"
Yunzemo ati "Ntumbaze, narebaga Etincelles nsimbuza, ibya APR FC ntumbaze rwose."
Ku kuba uyu mukino batari bemerewe gufata amashusho n’amafoto, yavuze ko ahubwo itangazamakuru n’abafana batari bemerewe kuwureba.
Ati "Iyi mikino ni iyo kwitegura (Preseason), namwe banyamakuru mujye mumenya ibintu, niba ugenda hariya ukavuga ngo twabonye APR FC imeze gutya, bari kutubuza kujyamo."
"N’ubundi twashakaga ngo twitonde nta rusaku rw’abantu rurimo ariko iyo haje ingoma, haje abantu bagasakuza usanga na we mu mutwe bikuvanga."
Nyuma y’uyu mukino, Etincelles izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Musanze FC mu gihe APR FC yo ishobora gukina na Azam FC.

Ibitekerezo