Siporo

Yinjije miliyoni 107! Uko Rayon Sports yahombye hafi miliyoni 15 ku mukino wa APR FC

Yinjije miliyoni 107! Uko Rayon Sports yahombye hafi miliyoni 15 ku mukino wa APR FC

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko umukino bakiriyemo APR FC iyo bakinira kuri Kigali Pelé Stadium bari kwinjiza miliyoni 67 Frw mu gihe mu Mahoro basaguye 52 Frw gusa.

Ibi yabigarutseho mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026.

Aha yagarukaga ku mafaranga yinjira ku bibuga aho FERWAFA yinjije miliyoni 180 Frw muri 2025, Murnezi Abdallah akaba abona hari icyagakozwe akiyongera aho yanagarutse ku bibuga bihenze nka Stade Amahoro mu bituma amakipe yinjiza amafaranga make.

Murenzi Abdallah akaba yatanze urugero ku mukino bakiriyemo APR FC tariki ya 2 Gicurasi 2026 muri Stade Amahoro, yemeje ko amafaranga menshi yinjiye yitwariwe na QA.

Ati "Umukino duheruka kwakiramo APR FC muri Stade Amahoro twinjije miliyoni 107 Frw, ariko hafi 1/2 cyagiye muri QA (Kompanyi icunga Stade), hafi miliyoni 50. Rwose ni ikibazo kitugoye, kandi murabizi amakipe menshi akura amafaranga ku bibuga."

Yakomeje avuga ko uyu mukino iyo bawutwara kuri Kigali Pelé Stadium mu mafaranga binjije hari kwiyongeraho miliyoni 15 Frw.

Ati "Mu mibare yacu twakoze iyo umukino tuwutwara muri Kigali Pelé Stadium twari kwinjiza miliyoni 67 Frw, muri Stade Amahoro twinjije, twinjiza miliyoni 52 Frw. Kandi hamwe hinjira ibihumbi 7 ahandi ari ibihumbi 40."

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice akaba yavuze ko nabo nta bushobozi babifiteho ariko bazakomeza gukora ubuvugizi kubo bireba wenda hari igihe kizagera abantu bakagira ibyo bumvikanaho.

Kuva QA yatangira kureberera Stade Amahoro, hagiye humvikana ibiciro biri hejuru ku ikipe ishaka kuhakinira aho benshi baba bitotombera ibyo biciro bavuga ko bidakwiye.

Rayon Sports yinjije miliyoni 107 ku mukino wa APR FC ariko menshi yitwariwe na QA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Umureyo
    Ku wa 31-05-2026

    Ntakundi IMANA niduhe stade yacu kbsa, naho stade AMAHORO ndumva itari yacu kbsa abo bayishinzwe bibereho, ntawakomeza gukorera mwibyo bihombo bimeze gutyo kbsa.

  • Potien
    Ku wa 31-05-2026

    Nkunda ibiganiro bya sabin kuburyo buhebuje cyane cyane inama zawe zinyuze mu biganiro na enspiration yawe ugire umunsi mwiza

  • Potien
    Ku wa 31-05-2026

    Nkunda ibiganiro bya sabin kuburyo buhebuje cyane cyane inama zawe zinyuze mu biganiro na enspiration yawe ugire umunsi mwiza

IZASOMWE CYANE

To Top