Amarangamutima ya Titi Brown nyuma y’uko indirimbo ye yujuje miliyoni y’abayirebye
Umubyinnyi wabigize umwuga, Titi Brown yagaragaje Amarangamutima ye nyuma y’uko indirimbo ye ya mbere, ’Urare’ yujuje miliyoni y’abayirebye kuri YouTube.
Iyi ndirimbo yifashishije Peace Jollis, Magna Romeo, Kenny Mirasano, Luna na Fox Makare aho ifiteniminota ine n’amasegonda 12, baba baririmba basaba abantu kuza gusura u Rwanda kuko rufite ibyiza byinshi.
Ikaba imaze iminsi 8 isohotse, ikaba yujuje miliyoni y’abayirebye, Titi Brown akaba yashimiye buri umwe wamufashije.
Ati "miliyoni imwe y’abayirebye mu minsi 8 gusa. Mu by’ukuri nshimishijwe no kugera kuri ibi bintu. Ndashimira buri muhanzi, producer, abafata amashusho, ababyinnyi, abanyamakuru, ibitangazamakuru, Dj, inshuti, umuryango na buri mufana wizeye Urare kuva ku munsi wa mbere."
Yakomeje avuga ko buri jambo ryavuzwe kuri iyi ndirimbo ari ryo ritumye ibi bishoboka, rero si ibye gusa ahubwo ni ibya buri wese.
Yunzemo ati "Umutima wanjye ubu wuzuye ibyishimo kandi iri ni itangiriro."
Ubu iyi ndirimbo yasohotse tariki ya 29 Kamena, imaze kurebwa na miliyoni n’ibihumbi 33, yifashishijemo ibyamamare nka Mariya Yohana, The Ben, Rumaga Jr, Chriss Eazy, Kevin Kade, Papi Clever na Dorcas n’abandi.
Hari abakinnyi ba filime nka Clapton Kibonke, Seburikoko, Madederi, Bamenya, Killaman n’abandi.
Mu bindi byamamare harimo abanyamakuru nka M Irene, Scovia Mutesi, Lucky Nzeyimana harimo kandi Dj Ira, Junior Giti n’umugore we, Miss Kayumba Darina n’abandi.

Ibitekerezo
Edinace
Ku wa 8-07-2026Kurujyejuru kdi twishimiy itetambere ryae wa mfurae💓💓💋
Edinace
Ku wa 8-07-2026Kurujyejuru kdi twishimiy itetambere ryae wa mfurae💓💓💋