Siporo

APR FC yagaruye umwe itakaza undi

APR FC yagaruye umwe itakaza undi

APR FC nubwo izaba yagaruye umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati, Ssekiganda Ronald utarakinnye imikino ibiri iheruka ya CAF Champions League, izaba idafite kapiteni wayo, Cheikh Djibril Ouattara.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu tariki ya 24 Ukwakira izaba yasuye Zamalek SC yo mu Misiri mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Ni umukino uzasiga ikipe iwutsinze igiye mu matsinda ya CAF Champions League.

Uyu mukino uzaba utoroshye kuri APR FC kuko yatsindiwe mu rugo 1-0, birayisaba gutsinda 2-0 cyangwa kuzamura kugira ngo ijye mu matsinda.

Ni umukino APR FC izaba yagaruye Ronald Ssekiganda utarakinnye umukino wo kwishyura wa Les Aigles du Congo n’umukino ubanza wa Zamalek SC wabereye i Kigali kubera ikarita itukura yahawe mu mukino ubanza wa Les Aigles du Congo.

Gusa ntabwo izaba ifite kapiteni wayo, Cheikh Djibril Ouattara rutahizamu ngenderwaho muri iyi kipe kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye.

Imwe yayibonye mu mukino ubanza wa Les Aigles du Congo wabereye muri Congo ni mu gihe indi yayibonye ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026 ku mukino ubanza wa Zamalek SC.

Amategeko ya CAF ateganya ko iyo umukinnyi abonye amakarita abiri y’umuhondo asiba umukino ukurikiyeho.

Ronald Ssekiganda azaba yagarutse ku mukino wa Zamalek
Cheikh Djibril Ouattara ntabwo azakina umukino wo kwishyura wa Zamalek SC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top