Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda, yashimiye abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (influencers) barimo Kagarara ku ruhare bagira mu gutambutsa ubutumwa bwigisha kandi bwubaka umuryango nyarwanda.
Yabigarutseho mu muhango wo gusoza Ihuriro rya 23 ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu ryabereye muri Diyoseze Gatolika ya Byumba, ryatangiye ku wa 19 Kanama risozwa ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026 i Byumba mu Karere ka Gicumbi.
Mu Ijambo rye, Cardinal Kambanda yavuze ko hari urubyiruko rukurikirwa n’abantu benshi rwahisemo kuba inyenyeri kuri rugenzi barwo, batanga ubutumwa bwiza bwubaka umuryango Nyarwanda.
Aha niho yahise ashimira bamwe mu bavuga rikijyana bo mu idini Gatolika nka Kagarara, Nishimwe Solange, abanyamakuru Basile Uwimana na Murungi Sabin.
Ati "Hari urubyiruko rwa ’Catholic Influencers’ nakunze cyane, baherutse kumbwira bati ’ko dukurikirwa n’abantu benshi cyane cyane urubyiruko, nimuduhe ubutumwa bwubaka twajya tugeza kubadukurikira ku mbuga zacu.’"
"Bafite ababakurikira benshi rubyiruko murabaz8, sinatinya kuvuga amazina ba Sabin Murungi, Basile Uwimana, Solange Nishimwe na ba Kagarara n’abandi urutonde ni rurerure, bashaka gukoresha imbuga nkoranyambaga batanga ubutumwa bwiza nk’ubu bwubaka, mukomereze aho."
Uyu muhango kandi ukaba wari witabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Utamatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko ibyuma birimo gucika ariko hari ibindi bibazo, gusa intego ni ukugira umuryango mwiza.
Ati "Iyi gahunda twahereyeho yo kurwanya ibyuma hari ibindi bibazo byinshi bibangamiye urubyiruko, abantu bakoze ubusesenguzi basanga abantu tugomba gusubira mu miryango kugira ngo tugire imiryango ikomeye. Turifuza umuryango ukomeye kuko ni wo uzavamo urubyiruko rukomeye."
Yakomeje avuga ko nubwo ibyuma byacitse ariko hari ibindi biyobyabwenge birimo kuzamuka.
Ati "Ibyuma dusa n’abamaze kubica ariko urubyiruko ruraca mu gikari ruti ’icyaka kiratwishe cyabaye icyorezo’, nka hano muri Gicumbi twatangiye kubona kuzamuka kwa Kanyanga, none se urava ku cyuma ujye kuri Kanyanga uraba uvuye he ujya he?"
Yavuze ko kandi imbuga nkoranyambaga nazo ziri mu birimo koreka urubyiruko ahantu hatari heza bityo ko zikwiye kwitonderwa zigakoreshwa hatangwa ubutumwa bwiza.
Ati "Icya kabiri hari ibindi bintu byinshi bitwangiza, dufite urubyiruko rutagikora akazi rwirirwa ku mbuga nkoranyambaga runahakorera ibintu bitari mu mucyo, ikintu kitwa imbuga nkoranyambaga tugishyiremo imbaraga buri wese abe ijisho rya mugenzi we."
Yanavuze ko ubu hari umubare munini w’abana bacikiriza amashuri, bityo ko hakwiye ubufatanye, ababyeyi bakigishwa maze umwana wese ugeze mu gihe cyo kwiga akaba yiga kugeza arangije amashuri.
Yanavuze ko iyo urebye abari mu magereza, mu bigo ngororamuco 80% batarangije amashuri benshi bize amashuri abanza gusa.
Umwaka ushize wa 2025, Imibare ya Mineduc yagaragazaga ko abava mu ishuri muri rusange ari 5,2% ariko intego bihaye ari ukumanura uyu mubare ku buryo ugera kuri 4,8% mu mwaka wa 2025/26 (ari na wo mwaka w’amashuri wasojwe).

Ibitekerezo