Imyidagaduro

Ibyaha 3 Semuhungu Eric akurikiranyweho

Ibyaha 3 Semuhungu Eric akurikiranyweho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze gushyira hanze ibyaha Semuhungu Eric akurikiranyweho nyuma y’igihe gito rwemeje ko ari mu maboko atari ye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Umuvugizi w’uru rwego Dr.Murangira B Thierry yatangaje ko Semuhungu akurikiranyweho ibyaha bigera kuri bitatu birimo ibirebana n’ishimisha mubiri.

Uyu wamenyekanye mu gutegura no kuyobora ibirori bibera mu tubari arakekwaho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.

Semuhungu yafashwe tariki 9 Mata 2026, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

Yamenyekanye cyane mu 2016 biturutse ku mafoto ye yagiye hanze agaragaza ko akundana n’umugabo mugenzi we.

Semuhungu Eric arashinjwa ibyaha 3
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top