Rayon Sports iri mu byishimo nyuma y’uko umukinnyi wa yo ukina mu kibuga hagati, Ndayishimiye Richard asubukuye imyitozo nyuma y’uburwayi butari bworoshye.
Uyu mukinnyi winjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2024 avuye muri Muhazi United, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ko hari icyo bafasha Gikundiro.
Yaje guhura n’uburwayi bw’igifu bwatumye atagaragara mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona ya 2024-25 aho Rayon Sports yanganyijemo na Marines n’Amagaju FC.
Richard yari yaragiye kwivuriza i Burundi, amakuru meza ni uko yamaze kugaruka mu Rwanda yakize neza ndetse yanatangiye gukora imyitozo yorohereje, akorera ku ruhande ntabwo aratangira gukorana na bagenzi be.
Byitezwe ko shampiyona izajya kugaruka yarakize ameze neza ku buryo na we azahita atangira gukina.

Ibitekerezo
Irakoze paccy
Ku wa 9-09-2024Murahoneza isimbitv turabakunda kd dukunda amakuru mutugezaho naho teyan in kumutima
Irakoze paccy
Ku wa 9-09-2024Murahoneza isimbitv turabakunda kd dukunda amakuru mutugezaho naho teyan in kumutima
Damien
Ku wa 8-09-2024Haruna sikampara nabandi bazakina
Tuyisenge Samuel
Ku wa 7-09-2024Byiza cyane