Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Uwankusi Nkusi Linda wamamaye nka Lynda Priya yasabye umugabo we kumurwanirira nk’uko umugabo wa Nyambo arwanirira umugore we.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, umugabo wa Nyambo, Uwiragiye Richard, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye abantu bakomeza kuvuga ku mugore we, bamuzana mu matiku yabo, bamutega iminsi ko azicuza babihagarika kuko atari ku rwego rwabo yabarenze.
Mu kiganiro bagiranye na ISIMBI, Linda akaba yasabye umugabo we Irenge Christian kumurwanirira akihaniza abantu bamutuka nk’uko umugabo wa Nyambo yabikoze.
Ati "Ndwanirira, nanjye erega barantuka. Ongera ubabwire. Fata umwanya wihariye wongere ubabwire."
Christian yahise agira ati "umugore wanjye namusanze kuri camera, muzirinde kwataka urugo rwanjye ni mumwataka ku giti cye ni ibyanyu, ariko nimwinjirira urugo rwanjye ntabwo ruba ku mbuga nkoranyambaga, nzaza mbabwire ibyabaye ariko by’aka kanya mube mumuhaye akanya."

Ibitekerezo