Imyidagaduro

Nakorewe iyicarubozo ryateguwe - Ndahiro Valens Papy (VIDEO)

Nakorewe iyicarubozo ryateguwe - Ndahiro Valens Papy (VIDEO)

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy yatangaje ko amaze iminsi akorerwa iyicarobozo rikomeye rikanakorerwa ku karubanda aho ababikora badatinya no kubikorera ku nzu y’Ubutabera.

Mu kiganiro na ISIMBI, Uyu mugabo umaze imyaka myinshi mu itangazamakuru ndetse akaba ari no mu bikorwa byo kureberera abahanzi inyungu, yavuze ko arimo akorerwa iyicarobozo agaceceka.

Ati "Abajene barimo kunkorera iyicarubozo gake gake ariko nkaceceka. Uyu munsi ndi kubona abantu bahembera urwango bagamije kwangisha umuntu abandi bantu runaka nk’ibyakozwe mu gihe cya Jenoside kugeza aho miliyoni y’Abatutsi yishwe.”

Mu kwerekana ubukana bw’ibyo ari gukorerwa, Pappy yanerekanye ko abakomeje kugarura iyi migirire badatinya kumusebereza mu ruhame kugera no guhagarara imbere y’ingoro y’ubutabera kandi bakagenda bitwaje inyungu rusange mu guhisha indonke bahabwa.

Ati: “Bigeze ku rwego bagenda bakajya ku karubanda bakagusebya ku manywa y’ihangu noneho ntibatinye kubikorera ku rukiko rufatwa nk’inzu y’ubutabera. Umuntu ajya hariya akitotomba imbere y’inzego z’ubuyobozi zirebera kandi ntarekere agakomeza.”

Uyu munyamakuru yatangaje ko yanamaze kwinjira mu buhanzi mu buryo bweruye ndetse ku ikubitiro yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Abanzi’ avuga ko imaze imyaka isaga itatu itunganywa.

Indirimbo ‘Abanzi’ ya Pappy ayisobanura nk’igihangano gishingiye ku kimeze nk’ubuhanuzi bwahuye n’inganzo ye .

Ndahiro Valens Papy yavuze ko arimo gukorerwa iyicarubozo rikomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top