Imyidagaduro

Nkunda iyo nje gutaramira mu Rwanda - Diamond Platnumz

Nkunda iyo nje gutaramira mu Rwanda - Diamond Platnumz

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yavuze ko yishimira kuba ari mu Rwanda kuko naho ari mu rugo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026 nibwo Diamond Platnumz yageze mu Rwanda aje mu gitaramo azakorera mu Rwanda ejo.

Akigera i Kigali ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga i Kanombe, yavuze ko iyo ageze mu Rwanda aba yumva ageze iwabo.

Ati "Nkunda iyo nje gutaramira mu Rwanda kuko ni mu rugo. Ndabizi ko bankunda, bakunda ibihangano byanjye kandi banshyigikira ari benshi. Nazanye n’itsinda ry’abantu 40. Mu ndege yanjye bwite nazanye abantu 24, abandi bateze indege isanzwe. Rero turiteguye cyane kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo buri wese uzitabira azatahe anyuzwe.”

Ejo Diamond Platnumz azataramira abanyarwanda mu gitaramo yise Diamond Platnumz Experience.

Diamond Platnumz yishimiye kugera mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top