Imyidagaduro

Uko ibihumbi 200 Frw byahinduye urugendo rw’umuziki rwa Mike Kayihura

Uko ibihumbi 200 Frw byahinduye urugendo rw’umuziki rwa Mike Kayihura

Umuhanzi Mike Kayihura yahishuye ko amafaranga 200,000 Frw ya mbere yakuye muri muzika, ubwo yari akiri umunyeshuri, yabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, nubwo nyuma yaje gusanga atari ahwanye n’agaciro gakwiye k’akazi yari yakoze.

Kayihura yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na podcast Financially Incorrect, aho yasangije uko yinjiye muri muzika, amafaranga yatangiye kuyibonamo n’amasomo yakuye mu masezerano yagiranye n’abakoraga mu ruganda rw’imyidagaduro.

Icyo gihe, Kayihura yari akiri mu mashuri yisumbuye, hafi kurangiza, maze abona amahirwe yo gukora indirimbo yamamaza sosiyete ya Coca-Cola. Uwo murimo wamwinjirije 200,000 Frw, akaba ari yo yise amafaranga ya mbere akomeye yakuye mu muziki.

Ati “Icyo gihe nari nkiri mu mashuri yisumbuye, nari hafi kurangiza. Ndibuka ko nakoze indirimbo yamamaza Coca-Cola, nkabona amafaranga agera ku 200,000 Frw. Kuri njye ayo yari amafaranga menshi. Ni yo yari amafaranga ya mbere nari nkuye muri muzika.”

Kayihura yavuze ko icyo gihe yabonaga ayo mafaranga nk’ikintu gikomeye, ariko nyuma akaza gusubiza amaso inyuma akabona ko bishoboka ko atari yarahawe agaciro kangana n’akazi yakoze.

Ati “Ndibuka ko iyo ndirimbo yamaze igihe yumvikana kuri radiyo. Ntekereza ko barankoresheje, kuko baravugaga bati ‘uyu ni umuhanzi ukizamuka, aradukwiriye.’ Njye icyo gihe 200,000 Frw naravugaga nti ‘wow, ibi ni ibintu bikomeye.’”

Nubwo ayo mafaranga yari make ugereranyije n’agaciro umuhanzi ashobora kubona muri iki gihe, Kayihura avuga ko uwo murimo wamuhaye ubunararibonye kandi ukamuhuza n’abantu batandukanye mu ruganda rw’ubuhanzi.

Nyuma y’imyaka, urugendo rwe rwarakomeje, ariko ntirwabaye nta mbogamizi. Yaje kugira ibibazo by’amasezerano byatumye amara imyaka adashyira hanze umuziki uko yabishakaga. Ibyo byamwigishije ko kugira impano bidahagije, ahubwo umuhanzi agomba no gusobanukirwa neza uruhande rw’ubucuruzi rw’umuziki.

Uyu munsi, Kayihura avuga ko ayo masomo yamufashije guhindura imyumvire ku muziki, amafaranga n’uburyo bwo kwiyobora nk’umuhanzi wigenga.

Mike Kayihura yavuze uko ibihumbi 200 byamuhinduriye ubuzima
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Claudine
    Ku wa 24-08-2026

    Nakununange nabaicyamamare

IZASOMWE CYANE

To Top