Weasel yakijije umuriro ku bakomeje kunyunyuza imitsi ye na Radio
Weasel yatangaje ko atagishaka ko Ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bw’abahanzi muri Uganda (UPRS) rikomeza gucunga indirimbo z’itsinda rya Goodlyfe yari ahuriyemo na Radio.
Ibi Umuhanzi Douglas Mayanja wamamaye nka Weasel Manizo yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye UPRS, ayishinja imicungire mibi y’amafaranga y’uburenganzira ku bihangano, kubura gukorera mu mucyo ndetse anagaragaza ko akeka ko haba harabayeho uburiganya mu buryo amafaranga yakusanyijwe akanagabanywa.
Uyu muhanzi yavuze ko icyamurakaje kurushaho ari uko UPRS yamumenyesheje ko indirimbo za Goodlyfe zinjije amafaranga angana na 285,498 UGX mu gihe cy’amezi 18, nyamara avuga ko zakomeje gucurangwa cyane kuri radiyo, televiziyo, mu bitaramo no mu bindi bikorwa bitandukanye.
Mu ibaruwa ye yagize ati “Aya mafaranga ntajyanye n’uburyo indirimbo zacu zakoreshejwe mu gihugu hose. Ibi bigaragaza kutubahiriza inshingano no kutugirira icyizere nk’abafite uburenganzira ku bihangano.”
Weasel yanagaragaje impungenge z’uko niba indirimbo z’itsinda rya Goodlyfe, ryigeze kuba mu yakomeye muri Uganda, zishobora kwinjiriza amafaranga make nk’ayo, biba bigoye kwizera ko abahanzi bakizamuka bashobora kungukirwa ibyavuye mu byuya byabo muri uwo murongo wo kwishyurwa amafaranga y’uburenganzira ku bihangano.
Uyu mufasha wa Teta Sandra yanasabye UPRS guhita ikura indirimbo zose za Goodlyfe muri gahunda yayo yo gukusanya no kugabanya amafaranga y’uburenganzira, agaragaza ko nitabyubahiriza azayirega.
Mu ibaruwa ye yunganirwa n’abanyamategeko, Weasel yanavuze ko ashobora kurega UPRS ku byaha birimo kurenga ku burenganzira bw’umwanditsi, kutubahiriza amasezerano, gukoresha nabi inshingano ndetse n’uburiganya.

Ibitekerezo